Mu nshingano z’ibanze za Rwanda FDA, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibiribwa n’imiti mu Rwanda, harimo kugenzura imiti icuruzwa ku isoko ry’u Rwanda kikamenya niba yujuje ubuziranenge, cyasanga itwabujuje igakurwa ku isoko.
Benshi bibaza ikigenderwaho ngo ikigo cyahaye umuti uburenganzira bwo gucuruzwa abe aricyo kiwuhagarika ku isoko.
Binyura mu zihe nzira ngo hanzurwe ko umuti runaka ukurwa ku isoko? Abawukora se bigenda bite nyuma y’icyo cyemezo? Abagizweho ingaruka no kuwukoresha utujuje ibisabwa se bo bafashwa bate?”

Ni byinshi byibazwa kuri iyi ngingo, hari na benshi babona hari ibikwiye kongerwamo imbaraga ndetse n’ubufatanye ku mpande zinyuranye ngo byose bikorwe ntibisige ingingimira cyangwa urunturuntu mu bantu.
Ibitekerezo byatanzwe ku nkuru yanditswe na IGIHE ku wa 28 Nzeri 2020, yavugaga ko Rwanda FDA yahagaritse by’agateganyo umuti witwa Unibrol (Aminosidine Sulphate USP 250mg), kugira ngo ikore ubugenzuzi bw’ubuziranenge bwawo, byagaragazaga ko hari byinshi abantu badasobanukiwe kuri icyo cyemezo.
Umwe yagize ati “Nyagasani atube hafi, nonese umuganga yandikira umurwayi imiti idafite ubuziranenge koko, none ko njye nyirangije kandi nayandikiwe na muganga mbigire nte?”
Uwitwa Célestin na we yagize ati “Niwo najyaga nkoresha ahubwo mudusuzume niba utaratugizeho ingaruka, ahubwo uba warinjiye ute batarabanje kuwugenzura koko?”
Naho uwitwa Eric we yaragize ati “Amafaranga yatanzwe n’abawucuruza se yo ibyayo bizatangazwa ryari ngo bayasubizwe? Kuki bidatangarizwa rimwe, n’ihagarikwa ry’iyo miti?”
Kuva muri Nzeri, Rwanda FDA yahagaritse ku isoko imiti isukura intoki irimo Purell-instant hand sanitizer (60ml) ikorwa na BELLA Limited; Guard- hands sanitizers (30ml) ya KVMS Co Ltd; Lime Fresh hand sanitizer and dinfectant (isopropyl alcohol based)’ ukorwa n’Uruganda rwa ‘Lime Fresh Family Ltd na Pure Skin Stay Safe Hand Sanitizer ya African Buffalos Ltd.
Izi ni ingero z’imiti isukura intoki ivanwa ku isoko bitewe no kutuzuza ubuziranenge, uretse iyo miti isukura intoki hari n’indi ikoreshwa mu buvuzi na yo yagiye ikurwa ku isoko.